Bang Media

MBESE KWIKINISHA BIRABABAZA?

Ku banyamadini,ganira n'umutima wawe.Usibye ko na Bibiliya itabivugaho.

Naho ubundi ubikoranye ubwenge ntukabye nk'uko udakabya mu kunywa inzoga,itabi cyangwa ibiryo,ntacyo bitwaye. Ahubwo byakurinda ibibazo bimwe na bimwe. Kandi niba ubikora ukarenza urugero ku buryo byivanga na gahunda zawe nko kwiga,umurimo n'ibindi, isubireho. Ushobora kubabara, kubikora kenshi ukumva wokerewe mu gitsina.Ihe igihe uruhuke nta kibazo kirimo.Ushobora no kwifashisha ka vaseline. Byaruta aho kugira ngo utere iyo nkumi inda, utware inda igihe kitageze,ugende utagataga cyangwa upfe wumva n'agakoko ka Sida.

KWIKINISHA:IBINYOMA

-KWIKINISHA NI IBY'ABASWA. Si byo. Abikinisha bamenya kubana n'igitsina gitandukanye kuko baba barize uko ibitsina bikora.

-KWIKINISHA BITERA UBUHUMYI

-ABASHAKANYE NTIBIKINISHA. Ni ikinyoma kuko ahubwo baranafatanya.

-KWIKINISHA BITUMA UKURA NABI. Ni ikinyoma

-KWIKINISHA BITUMA UTABYARA. Aribyo nta numwe waba akiriho kuko amasohoro menshi ni amanekera ubusa!

UBUSHAKASHATSI BUVUGA IKI KU KWIKINISHA?

Nubwo ahanini abantu bakunze
kwikinisha ari bonyine ndetse mu ibanga rikomeye,hari ubwo abantu babiri bashobora gufatanya kwikinisha bakoroherezanya imirimo.

Abahanga mu by'ubuzima bemeza ko kwikinisha ari uburyo bwiza kandi budafite icyo butwaye ababikora, butuma biga ku buzima bw'ibitsina byabo kandi bakaba bashimishwa n'igitsina nk'abandi batagombye guhuza ibitsina n'abandi bantu kuko imibonano nk'iyo ikunze kugira ingaruka mbi:gutwara inda z'indaro cyangwa zidakenewe,indwara zifatira mu myanya ndagabitsina nk'imitezi, mburugu, Sida n'izindi.

Kwikinisha rero nta a bubi burimo.

Ikibabaje gusa kandi kijya gitera agahinda nuko iyo umuntu amaze kubikora yumva afite isoni,ubwoba ndetse n'agahinda,akumva ari ikigoryi, nta muntu muzima ushobora kubikora. iBI NABYO BITURUKA KU GUKUMIRWA UMUCO USHYIRA KU BIREBANA N'IGITSINA BYOSE.

MBESE KWIKINISHA HARI ICYO BYANTWARA?

Kwikinisha ni inkota itemera impande zombi,ugomba kuyikoresha witonze kuko urebye nabi wakwitema!Abantu benshi ntibabivugaho bimwe,bamwe babirwanya bivuye inyuma,abandi bakabishyigikira bivuye inyuma.


KWIKINISHA BIKURINDA



-gutekereza cyane

-Bituma amaraso yasigaye mu nda yo mu kwezi ashirayo vuba ku bakobwa

-Ushobora guhita usinzira wari wabuze ibitotsi

-Bifasha umubiri kwirinda indwara

-Bituma ugwa neza,ntugire umushiha

-Bituma utiriranwa imishyukwe,urarikiye by'indengakamere ikindi gitsina.Uba ugishaka,ariko ntuba umusazi ku buryo wakikoza isoni.

-Bituma udakunda kwiroteraho kenshi.

-Byakurinda kuba wafata ku ngufu

-kwikinisha byakurinda kwandura Sida
,imitezi,n'izindi ndwara z'igitsina

-kwikinisha ni uburyo kamere bwo kumenya imiterere y'umubiri wawe


ICYITONDERWA



-kwikinisha ntibigomba gusimbura imibanire isanzwe hagati y'ibitsina bitandukanye. Ntibigomba kukubuza gushaka uwo mushobora kubana muhuza ibitsina bitabangamiye umutekano wanyu.

-ni bibi niba ari bwo buzima bwonyine ubona bushoboka

-ni ibintu ushobora gukora kugira ngo wirinde mu gihe ibyiza bibiruta utarabibona

-nta cyaha kirimo. Ugomba kubiha gahunda ntibigomba kuyiguha.Kubyita icyaha bizatuma uba umugaragu wabyo ukaba wabikora utanabishakaga.

-niba ufite uwo mwashakanye cyangwa mwashimanye,ugomba kumwitaho, mugakomeza urukundo, mugashimishanya kugira ngo utavaho ukunda kwikinisha kumuruta.

-ushobora gutwarwa na byo nk'uko ibindi bintu biryoha mu buzima bijya bitwara abantu n'akayoga, agatabi n'ibindi bikaba byatuma ugira ubunebwe bwo kwita ku mugore wawe, cyangwa kujya gushaka inkumi niba uri umusore. Ugomba kwitonda kugira ngo utavaho ugirwa umugaragu n'ikintu cyari kigufitiye akamaro.

MBESE KWIKINISHA K'UMUGORE HARI ICYO BIMUFASHAHO KUBA YAKOROHERWA NO GUSOHORA?

Cyane. Ahubwo kwikinisha byangombye kuba intangiriro kuko icyo gihe umugore cyangwa umukobwa avumbura umubiri we n'igituba cye, kandi akamenya uduce twose, utumushimisha n'ututamushimisha, bikaba byatuma afasha umugabo kumushimisha iyo babonanye. Ariko rero kwikinisha ntibigomba gusimbura na rimwe imibanire isanzwe hagati y'umugabo n'umugore.