Bang Media

MBESE KWIKINISHA HARI ICYO BYANTWARA?

Kwikinisha ni inkota itemera impande zombi,ugomba kuyikoresha witonze kuko urebye nabi wakwitema!Abantu benshi ntibabivugaho bimwe,bamwe babirwanya bivuye inyuma,abandi bakabishyigikira bivuye inyuma.


KWIKINISHA BIKURINDA-gutekereza cyane

-Bituma amaraso yasigaye mu nda yo mu kwezi ashirayo vuba ku bakobwa

-Ushobora guhita usinzira wari wabuze ibitotsi

-Bifasha umubiri kwirinda indwara

-Bituma ugwa neza,ntugire umushiha

-Bituma utiriranwa imishyukwe,urarikiye by'indengakamere ikindi gitsina.Uba ugishaka,ariko ntuba umusazi ku buryo wakikoza isoni.

-Bituma udakunda kwiroteraho kenshi.

-Byakurinda kuba wafata ku ngufu

-kwikinisha byakurinda kwandura Sida
,imitezi,n'izindi ndwara z'igitsina

-kwikinisha ni uburyo kamere bwo kumenya imiterere y'umubiri wawe


ICYITONDERWA-kwikinisha ntibigomba gusimbura imibanire isanzwe hagati y'ibitsina bitandukanye. Ntibigomba kukubuza gushaka uwo mushobora kubana muhuza ibitsina bitabangamiye umutekano wanyu.

-ni bibi niba ari bwo buzima bwonyine ubona bushoboka

-ni ibintu ushobora gukora kugira ngo wirinde mu gihe ibyiza bibiruta utarabibona

-nta cyaha kirimo. Ugomba kubiha gahunda ntibigomba kuyiguha.Kubyita icyaha bizatuma uba umugaragu wabyo ukaba wabikora utanabishakaga.

-niba ufite uwo mwashakanye cyangwa mwashimanye,ugomba kumwitaho, mugakomeza urukundo, mugashimishanya kugira ngo utavaho ukunda kwikinisha kumuruta.

-ushobora gutwarwa na byo nk'uko ibindi bintu biryoha mu buzima bijya bitwara abantu n'akayoga, agatabi n'ibindi bikaba byatuma ugira ubunebwe bwo kwita ku mugore wawe, cyangwa kujya gushaka inkumi niba uri umusore. Ugomba kwitonda kugira ngo utavaho ugirwa umugaragu n'ikintu cyari kigufitiye akamaro.

No comments: